make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Thursday, April 1, 2010

TUMENYE INTARA Y'AMAJYEPFO

Ahantu ndangamateka mu ntara y’amajyepfo
posted on Mar , 11 2010 at 10H 38min 08 sec viewed 3330 times




Urutare rwa Kamegeri

Kamegeri wari umutware ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi yatwikiwe kuri uru rutare nyuma y’aho asabiye ko abari bagize nabi barujugunywaho rumaze gucanirwa. Kuva icyo gihe uru rutare rwahise rumwitirirwa. Ruherereye mu Ruhango

Ijuru rya Kamonyi

Niho hari hatuye Umwami Yuhi wa III Mazimpaka n’abamukurikiye kugeza kuri Yuhi Musinga. Ni naho kandi hari hatuye, Nyombeli, umurashi w’umuheto w’icyamamare wo mu ngabo za Mazimpaka. Nyombeli wari wagiye mu irushanwa ryo kumasha mu Gisaka, yahise yigumirayo kuko bamwemereye ibintu byinshi. Niho haturutse imvugo ngo "Byagiye aka Nyombeli". Hari mu 1642.

Kiliziya ya Roho Mutagatifu i Save

Kiliziya ya mbere mu Rwanda yubatswe mu 1900, itegekwa bwa mbere n’umupadiri witwa Brard, abaturage bari barahimbye «TEREBUKA». Kiliziya yubatswe mu byatsi kuko inzu y’amatafari yaje kubakwa mu 1905.
Iyi kiliziya ikikijwe n’ibigo by’amashuri makuru n’amato byinshi ndetse hakaba hari n’indi kiliziya yubatswe vuba kugira ngo abaturage babaye benshi bajye babona aho basengera.


Ikibuye cya Shali

Ni ikibuye kinini kingana n’akazu gato ka kinyarwanda, giherereye ahitwa Shali, i Riba muri Kibingo. ubu ni mu murenge wa Ngera ho mu karere ka NYARUGURU. Giherereye muri kilometero nka 12 uturutse mu mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru, kikaba kiri hafi y’umuhanda. Ikibuye cya Shali gifite hejuru hameze nk’umupfundikizo, kegeranye n’ikindi kibuye ariko gito ku cya mbere. Amateka y’aha hantu avugwa kwinshi dore ko bamwe bavuga ko inkuba yakubise ibuye rinini maze hejuru hagahongoka agace kavuyeho kakajya mu birere kakagaruka aho kari kavuye bityo akaba ariko kagaragara nk’umupfundikizo. Abandi bavuga ko ibuye rinini ariryo ryabyaye irito dore ko ririkubye kabiri.
Ku byerekeranye n’aho iri buye rinini ryaturutse, ngo haba ari ku ngoma ya Ruganzu Ndori.

• Bamwe bavuga ko mu gihe Umwami Ruganzu yateraga Abarundi ashaka kwagura igihugu cye, babonye nta mbaraga zo kumurwanya bafite bakamwoherereza uruziramire runini rubuza ingabo z’u Rwanda gukomeza. Ruganzu abibonye ntiyagira igihunga ahubwo afata ibuye aritera mu munwa w’uruziramire, ruhita ruhinduka Ikibuye kinini.

• Abandi bemeza ko ku ngoma ya Ruganzu, hari uruziramire runini rwari rwaramaze abantu n’amatungo mu gace ka Shali. Kuba urwo ruziramire rwari rwarayogoje umuhanda wa Shali ariwo werekezaga ibwami, byatumaga abantu batazana amaturo yabo.
Amaze kubyumva, Ruganzu yagiye guhiga urwo ruziramire ruhungira mu mwobo.
Ruganzu rero niko gufata ibuye arishyira aho uruziramire rwari rwinjiriye maze afata irindi arishyira aho umwobo watungukiraga. Niyo mpamvu abahatuye bakunda kuvuga ko ukuyeho aya mabuye uruziramire rwagaruka rukongera rukamara abahatuye. Aya mabuye kandi ngo yagiye akura maze agera ku ngano afite ubu.

Inzu Ndangamurage y’u Rwanda

Inzu Ndangamurage y’u Rwanda ifatwa nk’imwe mu nzu ndangamurage nziza zo muri Afurika yo hagati. Yubatse mu mujyi wa Huye kuri km 135 uvuye i Kigali. Yatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 18 Nzeli 1989.
Inzu ndangamurage y’u Rwanda igamije :

- Kubika no kumenyekanisha ibiranga umuco nyarwanda
- Gukora ubushakashatsi mu by’ubuhanga
- Kwigisha abaturage
- Guteza imbere ubugeni n’ubukorikori
- Gushyiraho amashami y’inzu ndangamurage hirya no hino mu gihugu
- Kubika ibyibutsa jenocide

Ibikoresho byerekanwa mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda bituma abahasura bagira icyo bumva ku mateka no ku muco w’abanyarwanda. Muri iyo mirimo ijyanye no kubika ibikoresho, gukora ubushakashatsi no kwigisha, Inzu Ndangamurage y’u Rwanda igira uruhare mu kubika umutungo w’igihugu no guteza imbere u Rwanda.

Ubu Inzu Ndangamurage y’u Rwanda yatangiye gushinga amashami yayo mu ntara zose z’u Rwanda.

Ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa

Iyi ngoro iherereye mu Rukari yatwaye imyaka itatu kugira ngo yuzure (1930-1933). Yubakiwe umwami Mutara III Rudahigwa ikaba iherereye ku Rwesero mu karere ka Nyanza. Ubu yabaye imwe mu mashami y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda. Iyo ngoro yubatse ku gasongero k’umusozi ku buryo iyo uhari ubona neza umujyi wa Nyanza. Inzu ubwayo ni nini cyane, inafite ibyumba byinshi bigenewe imirimo itandukanye : uruganiriro, uburiro, ahabikwa inzoga, n’ahandi. Iteganye n’inzu umwami yatanze amaze kubakisha iherereye ku musozi biteganye.

Kibeho

Aha ni mu karere ka Nyarugurumumurenge wa Kibeho.Aha hantu harazwi cyane mu mateka ya Kiliziya Gatulika.kuva ahayinga mu mwaka wa 1980 nibwo amabonekerwa yatangiye kubera i Kibeho ubwo ymubare w'abantu benshi batangazaga ko Umubyeyi Bikiramariya yababonekeye,bagahuruza imbaga y'abantu benshi batabarika. kuva ubwo ubushakashatsi bwaratangiye nyuma y'imyaka isaga makumyabiri nibwo hatangajwe ku mugaragaro abantu bemerwa ko babonekewe kugeza ubu. Abo ni nka Anathalie,Alphonsine ndetse na ....... Ibyatangaje abantu ni uko Segatashya ariwe wanatangiye kubonekerwa bwa mbere we atagiriwe ikizere ngo ibyo yatangazaga mu kubonekerwa kwe ntashingiro byigeze bigira.

Kugeza ubu abo bantu bagiza amahirwe yo kuvugana na Bikira Mariya hari gusa Anathalie we ukiba aho hantu i Kibeho,akaba atarashaka yewe akaba abyeho nk'uwihaye Imana nubwo tambaye igitambaro gitagatifu nk'uko dusanzwe tubimenyereye.
Alphonsine we ubu ngo abarizwa mu gihugu cya Nigeria aho yahungiye mu gihe cy'intamabara yabereye mu Rwanda,akaba yarashatse,ndetse yewe ngo ntabwo akiri umukristu kuko tumusangana bimwe mubidutandukanya na Kristu nka maquillage,kwambara utwenda tugufi,n'ibindi bijyanye n'abisi.Anathalie ngo we unakomoka muri ako karere ka Nyaruguru dore ko se umubyara abrizwa mu murenge wa MUNINI akagari ka Giheta we aracyakomeye kuri Kristu.

Twabibutsa ko ubu i Kibeho hasurwa n'abantu batabarika baturutse impande n'impande zose z'isi. Cyana cyane ku italiki ya 15 Kanama aho haba hizihizwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya. icyo gihe abanyamahanga n'abandi baba bahasuye,usanga basakuma utwatsi,utubuye,utuzi,ndetse n'igitaka by'i Kibeho bakabijyana kubibika iwabo. Ibi bigaragaza ukuntu hahabwa agaciro kanini nyamara ntacyo akarere gakora ngo kahabyaze umusaruro dore ko kari muturere tubiri twa mbere dukennye mu Rwanda.

No comments:

Post a Comment

nturenze amagambo 40