Monday, April 26, 2010
Kwanga gusaba imbabazi umugore bishobora kongera amahirwe yo guhagarara umutima!
Aka ni agatangaza ariko nibyo, kuko abashakashatsi ba kaminuza ya Massashusetts ho muri Leta Zunze Umubwe z’Amerika babyizeho bikrangira babonye ko umugabo ushobora guhagarara imbere y’umugore akamusaba imbabazi igihe yagize amakosa bituma ubuzima bw’umutima we bugenda neza.Ibyo rero bitandukanye cyane n’ibishobora kuba ku mufasha ku wanze gusaba izo mbabazi, kuko byongera cyane kugenda kw’amaraso ku mugore cyane cyane iyo yagize icyo agukekaho, bikaba rero byamuviramo guhagarara umutima.Ibi rero byabonewe gihamya ko abagora badasabwa imbabazi bashobora guhra cyane n’iki kibazo, kuko ku nshuri nyinshi bituma amaraso atera vuba. Gusa abashobora gusabwa imbabazi bo ntabwo bahura n’iki kibazo kuko umuvuduko w’amaraso yabo uba ugendera ku buryo busanzwe akagabanya umuvuduko.Ku bagabo ho biratandukanye gato kuko mbere y’uko umugabo atuza abanza kongera kurakaraho gato, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 29 n’abagore 59. Aba bose bakoze ikizamini cy’imibare mu gihe cy’iminota 5, bacibwamo ( derangement) inshuro eshatu, nyuma babwirwa ko icyo kizamini batagikwiye, ubundi basabwa imbabazi nyuma y’iminota ibiri. Abagore bashoboye kubyakira mu gihe abagabo umujinya wari ubahitanye gusa nabo nyuma barabyakira.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment
nturenze amagambo 40