Bus 5 za Onatracom zafunzwe na Polisi, abagenzi bakerererwa amasaha 7posted on Apr , 25 2010 at 14H 19min 06 sec viewed 838 times
google_protectAndRun("render_ads.js::google_render_ad", google_handleError, google_render_ad);
Kuva mu masa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23 Mata, kuri station ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye hafungiye ama-bus atanu ya ONATRACOM yari arimo abagenzi bavuye Cyangugu bagana i Kigali n’abavaga i Kigali bagana Cyangugu. Impamvu y’iryo fungwa ry’ayo ma-bus, nk’uko ubuyobozi bwa Trafic Police mu Karere ka Huye bubivuga ngo ni uko izi bus za ONATRACOM zitajya zikoresha controle technique ndetse ngo bakaba barandikiwe ku bw’icyo kibazo ariko ntibagikemure.Abagenzi bari muri ayo ma-bus bo bifuzaga ko ari polisi cyangwa se ubuyobozi bwa ONATRACOM bwabashakira uburyo bakikomereza ingendo zabo. Abo bagenzi bagaragazaga igihombo bagize, aho birijwe ku mihanda bagatungurwa na gahunda zitabareba,abana bamwe bishwe n’inzara abandi bisanze mu karere bagezemo bwa mbere ; bityo bakavuga ko izo mpamvu zose zagombye kuryozwa ubuyobozi bwa ONATRACOM.Abagenzi bakaba bakavuga ko guhagarikwa amasaha agera kuri arindwi na byo bigaragaza imikorere itari myiza kuko ibyo byakagombye gukemurirwa mu buyobozi aho guhengera abagenzi bakatishije amatike nyuma bakaza guhura n’ibibazo bene ako kageni.Bus 5 za Onatracom zahagaritswe na PolisiUmuyobozi wa ONATRACOM mu Karere ka Huye, Bwana NIYIBIZI Benjamin, yatangaje ko icyo gikorwa Police yakoze cyabatunguye, ko Polisi yari kubibamenyesha mbere y’uko bakatira ama-ticket abagenzi.Nyuma y’amasaha nk’ arindwi abagenzi baheze kuri Station ya Polisi ya Ngoma , ubuyobozi bwa ONATRACOM mu Karere ka Huye bwiyemeje bubashakira uburyo bwo kubaha amafaranga bakitegera, bityo bagakomeza ingendo zabo.Twababwira ko kugeza kuri iki cyumweru, ayo ma-bus agifungiye kuri Station ya polisi ya Ngoma, mu Karere ka Huye, mu gihe bategereje ko ikibazo cyayo kizakemuka.
No comments:
Post a Comment
nturenze amagambo 40