make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Saturday, April 3, 2010

MENYA UKO WANEZEZA UMUGORE WAWE,TANDUKANYA URUKUNDO NO KURYAMANA

Uburyo wanezeza umugore wawe



Kunezeza umugore wawe ni inshingano z'umugabo kimwe n'uko umugore agomba kwita ku mugabo we. Ikibazo gikunze kubaho ni uko ibinezeza umugore biba bitandukanye cyane n'ibyo umugabo atekereza, bishatse kuvuga ko abagabo benshi bibeshya mu gushaka kunyura abagore babo. Reka muri iyi nyandiko turebe uko bikwiye gukorwa.

Umunyabwenge Sigmund Freud wabayeho mu mwaka w'i 1856 kugeza mu mwaka w'1939, benshi bakunze kumusanga mu bitabo bitandukanye by'ubumenyamuntu (psychologie), ajya kurangiza ubuzima bwe, yagize ati “maze imyaka mirongo 30 nshakisha icyanyura umugore, ariko na nubu sindabasha gusubiza icyo kibazo. Mbese ni nde wambwira ikinyura umugore, akumva anezerewe?” Ushobora kwibwira uti hari kera, ariko ikibazo aho gukemuka, iyo witegereje, ubona kigenda kiyongera kuko muri iki gihe hari imvugo yateye ngo “zirara zishya, bwacya zikazima”. Aha kandi, ikigaragara ni uko bamwe mu bagabo bitotomba ngo abagore babo bashakira kunyurwa ku bandi bagabo, abandi bakabyemeza muri aya magambo ngo “nubona umugore n'umugabo bagenda baseka mu modoka, uzahite umenya ko atari uwe!” . Ariko ugerageje, ugashyira mu bikorwa bimwe mu bintu bigera kuri bitanu tugiye kubabwira, umugore wawe ntiyazarota areba ku ruhande, yewe keretse aka ya kamere bavuze ngo idakurwa na reka.

Kubemera Bibiliya yera, hari umurongo ugira ngo “Namwe bagabo ni uko, mubane n'abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk'inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe… (1 Petero3: 7). Iyo ukomeje ugasoma, usanga umwanzuro w'ibi byanditswe ugaragaza ko iyo umugabo yerekana ubwenge ku mugore we, akamwubaha, akibuka ko ari impano ye ikomeye, ngo nta kabuza amasengesho ye ntazagira inkomyi ndetse no gusubizwa azasubizwa. Biratangaje cyane kubona ukuntu Bibiriya ipimira gusubizwa kw'amasengesho y'umugabo ikurikije uburyo anyura umugore we!

Uburyo bwa mbere rero bwo kunezeza uwo mwashakanye, mu yandi magambo umugore wawe, harimo kumutega amatwi. Ibyo bishatse kuvuga iki? Biravuze ngo umugabo yihatira kumva umugore we, amufashe mu byo akeneye, kuko, ibyo akeneye bityo bimutera kunyurwa mu buzima bwe. Umugabo agomba kumenya no kumva neza ibigoye umugore we, ibimubabaje, ibimushimishije kandi ibyo bisaba umugabo kubishyiraho umutima, akabyitaho kuko bidashoboka ko wanyura umugore wawe utazi ibyo akeneye.

Uburyo bwa kabiri ni ukubana nawe cyangwa se kuba hamwe nawe, bivuze gusangira byose. Aha harimo gufata igihe cyo kuba umugabo ari kumwe n'umugore we kuko rimwe na rimwe hari abagabo batabana n'abagore babo, mu by'ukuri, abenshi muri bo ni abafite akazi gakomeye, umunsi ushira undi ugataha, icyumweru kikarangira, ikindi kigatangira batabonana. Ni koko gukora ushakisha amafaranga yo kuzatunga urugo si bibi ariko ngo ikintu cyose kigira umwanya wacyo. Ibyo kandi akenshi byerekana ko bamwe mu bagabo batazi neza icyo kubana n'umugore bishakiye bivuga, kuko bitavuze kurarana ku buriri bumwe, kugendera mu modoka imwe, si no gutahana amakwe, yemwe, si no gusangirira ku meza amwe ahubwo birenze ibyo. Bivuga gukina nawe, kuruhuka hamwe, kunezezanya,…

Uburyo bwa gatatu ni ukubaha umugore. Mu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga batandukanye bazobereye mu bijyanye n'ubumenyamuntu bashaka kumenya igituma abagore bamwe batiyubaha. Icya mbere babonye kibitera ngo ni ukutubahwa n'umugabo wamushatse. Uko umugabo yitwara ku mugore we cyangwa se uko amwitaho ni nako umugore we yiyubaha. Iyo witegereje umugore uwo ari we wese, ubona neza uko umugabo we amuvugisha, uko amufata, uko amukunda cyangwa se amwitaho. Ibyo kandi umuntu abibonera ku buryo umugore yivugaho, ku gaciro yiha n'ibindi.

Uburyo bwa kane ni uguha umugore wawe urukundo. Umugore uwo ari we wese akeneye urukundo rw'umugabo we, akeneye guteteshwa. Burya nk'uko twakomeje tubigarukaho, umugore ntamera nk'umugabo. Ni nk'aho abeshwaho n'urukundo umugabo we amukunda. Ibyo bigaragarira ha handi aba ashaka ko amusubiriramo buri mwanya ko umukunda. Naho yaba abibona ko ntako utagira, aba ashaka ko ukomeza kujya ubimubwira, hejuru y'ibyo ukongeraho imitoma ariko ikibabaje ni uko ibyo bisa nk'aho binanira abagabo cyane cyane, Abanyarwanda kuko mu muco wabo bakunda gusharira, gutontoma babwira nabi abagore babo ndetse bakagaragaza igitugu mu ngo zabo ! Nyamara baba bihenze ubwenge kuko ibanga rikomeye ari uko umugabo yarushaho guha umugore we urukundo, kuko umugore arushaho kwiyumvamo umunezero no kugira agaciro.

Itandukaniro riri hagati y'urukundo no kuryamana

Kenshi abantu bakunze kwitiranya urukundo (affection) no kuryamana. Nyamara ni ibintu bibiri bitandukanye. Inzobere zakoze ubushakashatsi zibaza ingo nyinshi, zabonye abagabo benshi icyo zibitekerezaho: kuri bo, urwo urukundo (affection), ni urubanziriza igikorwa cyo kuryamana. Ariko ku bagore, bo babona ngo ari ibintu bibiri bitandukanye cyane. Umugabo avuga ko atanyuzwe mu kuryamana kwe n'umugore we, mu gihe umugore we atanyurwa mu kwerekwa urukundo (affection) umugabo we. Ni byiza ko umugabo atakwikakaza mu rgo rwe ngo yigire intare. Yego ni ngombwa kuyoborana igitsure bibaye ngombwa, atari ibya buri munsi, ariko ngo si byiza kwitwara nk'intare imbere y'umugore wawe. Zimwe mu nzira umugabo yakoresha yereka urukundo (affection) umugore we harimo imvugo nziza n'amagambo meza aho bibaye ngombwa yaririmbira umugore we. Harimo kandi gukorera umugore bimwe mu bikorwa bimwereka ko iyo batari kumwe aba amutekereza nko kumworohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni (abazifite), bwereka umugore ko amukumbuye. Byaba byiza rimwe na rimwe umugabo agiye aha umugore we indabo cyangwa se ururabo. Umugabo ntakwiye gutinya umugore we. Ntibikwiye kubona umugabo n'umugore bagendana mu muhanda umwe bajya ahantu hamwe, ariko, umwe ari imbere undi ari inyuma, kandi bagombye kugendana. Ahubwo mu gihe bari kumwe mu muhanda, umugabo n'umugore baba bagomba gufatana ikiganza kuko nta soni biteye. Abagabo benshi batabikora bemeza ko iyo umugabo akoze ibi nakomeje mvuga (gutetesha umugore we, gufatana ibiganza bagenda…) bavuga ko bamuhaye inzaratsi !

Abagore boroherwa no kuvuga

Ikindi tutakwibagirwa kuvuga ni uko ahantu bikunda gupfira ari ukwibagirwa ko abagore boroherwa no kuvuga (communication). Ni byiza ko abagabo babimenya, ntibabifate nk'uburondogozi, kubatesha umwanya cyangwa se kwitetesha. Niba ushaka kumenya ikintu kirusha ibindi, gituma umugore yiyubaha, agira icyizere, ni ukuba azi ko umugabo we afata umwanya wo kumwumva kandi agaha agaciro ibitekerezo atanze. Niba muri kuganira ku by'ubuzima bwanyu, wisuzugura ibyo umugore ashaka, kandi umwereke ko ubihaye agaciro, ibyo bizatuma ahinduka neza.

Uburyo bwa gatanu ni uko umugore akeneye kuganira n'umugabo we ndetse no kubwizwa ukuri. Umugabo wese akwiye kugira igihe cyo gusabana n'umugore we, bakaganira, bakungurana ibitekerezo ndetse bagaseka. Umugabo akumva udukuru umugore amufitiye : ese mu nzira yahabonye iki ? Ku kazi byamugendekeye bite ?

Abahanga bakoze ubushakashatsi ku bakobwa bakiri bato ndetse no ku bagore bakuze ; maze basanga kuvuga biboroheye. Ngo n'iyo umugore adafite uwo avugisha, ngo akunze kwivugisha ugereranije n'abagabo. Uko niko bimeze si uwawe wasaze kandi si bibi namba. Ikibi ni ukutubahiriza iyo kamere yabo. Abo bahanga kandi bafashe abana b'imyaka ibiri kugeza kuri ine b'ibitsina byombi basanga abakobwa amajwi yose abasohokamo aba agamije kuganira ariko abahungu 60% gusa ari yo agamije kuganira. 40 % asigaye baba bigana uko imodoka ihinda, urusaku rw'imbunda,…

Buri kanya, umugore aba ashaka kuganira. Ganiriza umugore wawe rero, amenye ibyo utekereza, imishinga yawe ndetse amenye n'ibikubabaje. Ibyo bizamutera kumva anyuzwe cyane kuko ibi nibitaba, uzasanga umugore yita umugabo we amazina amwe n'amwe ateye inkeke, Patoro, Papa Kanaka, nyirurugo Giti mu jisho, Data buja, …

Ibi ngo biterwa nuko umugore we ari umunyamahanga kuri we, atamenya uko atekereza, ntamenye ibimubamo. Ku byerekeranye no kubwiza umugore we ukuri ngo bituma amenya ibiri mu ndiba y'umutima w'umugabo we. Kandi abifitiye uburenganzira, nta mwari ukwiye kubimuvutsa kuko umugore akwiye kumenya umugabo we kurusha undi uwo ari we wese, kabone naho byaba ari amafuti y'uwo barushinganye kandi ikindi abagabo bakwiye kumenya ni uko niba batabwiye abagore babo ukuri bizatera kutabizera. Ni biba bityo bizagora umugabo kunezeza uwo bashakanye. Iri ni ipfundo rikomeye. Uzegere umusaza n'umukecuru basazanye maze ubabaze ibanga bakoresheje ngo basazane. Ikintu cya mbere bazagusubiza ni ukubwizanya ukuri no gushyira hamwe. Niba ubeshya umugore wawe cyangwa ugira ibyo umuhisha, ntiwibeshye ngo ushobora kumunezeza. Ese umugore wawe azi umutungo wawe uko ungana? Umushahara wawe se? Azi se uko uwukoresha? Ibyo utunze azi aho wabikuye? Erega ni agahomamunwa! Hari abagore babimenyera mu irimbi batangiye kuraga ibyo umugabo asize!

Mu gusoza, ntawakwibagirwa kuvuga ko umugore akeneye guhahirwa no gushyigikirwa. Abagabo bamwe ntibanyumve nabi kuko uretse ijambo ry'Imana, amategeko y'u Rwanda nayo avuga ko umugabo ari we ugomba guhahira urugo. Sinshaka kuvuga ko bibaye ngombwa inshingano zo guhaha n'umugore atazigira, bashobora kuzifatanya ariko ni umugabo bireba cyane cyane. Niba kandi umugabo atagira akazi, agomba kwerekana ubwenge akereka umugore we ko atekereza kuri ejo hazaza. Akirinda kuremerera umugore we ngo yumve ko ari we uzahora yikoreye umutwaro wo guhahira urugo. Bitabaye ibyo, kabiri, gatatu, umugore yazasuzugura wa mugabo we. Umugabo yibuke ko akwiye kurinda umugore we, ibyo bizatuma amenya ko ubuzima bwe busigasiwe. Urugero ni nko kumurinda abo mu muryango wawe bamurwanya. Niyo yaba ari umukene, umugabo niyige kubwira neza umugore yizera ko afite ejo hazaza heza kandi ubuzima bwe buguwe neza.

5 comments:

  1. none se ko mutavuze uko umugore afata neza umugabo we cyane cyane ko usanga abagore batabwiza abagabo babo ukuri?
    cyangwa ugasanga bakunze gusahurira iwabo?
    ibyo murabivugaho iki?

    ReplyDelete
  2. ikigaragara jye ni uko mbona abagore bakunda cyane abagabo kurusha uko abagabo babakunda bityo rero ni bake cyane batabwiza abagabo babo ukuri

    ReplyDelete
  3. UMUNYAJE SE BWO NTIYANEZERWA?

    ReplyDelete
  4. Ndacyari umusore witegura kurushinga,ariko ntunguwe nuko mwavuze byose nzajya nkorera umugore wanjye,dore ko ari impfubyi.yansabye kuzamubera papa we narabyemeye.abagabo bigira intare nibave mu bujiji

    ReplyDelete

nturenze amagambo 40