make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Friday, March 26, 2010

UDUKINO TW' ABANA BO MU GIHE CYACU

Uko abana bagenda bakra mu gihagararo ndetse no mu myaka, bagenda bahindagura dkino bitewe n'ikigero runaka baba bagezemo. Nawe kurikirana uru rubuga,ushobara ktugezaho tmwe mu dkino mwakinaga mukiri abana bato.

Jye ngiye guhera igihe nari mfite imyaka hagati y'itatu n'imyaka itanu.

Buri mugoroba twajyaga duterana turi nk'abana bageze kuri 20(makmyabiri)tugakina ubute; twaremyemo amakipe abiri maze umwe akajya akora kuwundi kozweho akaba arafunzwe akicara mu rziga rwabaga rwabaga rwaciwe akagira umrinzi ucunga ko mugenzi we ataza akamufungura. ubwo abandi babaga bari kwiruka kubandi.Iyo mugenzi wawe yafungwaga wakoreshaga uburyo ucunga umurinze maze ukagenda ukamukoraho agahita ahaguruka ubwa ukaba uramufunguye.

Iyo bwamaraga kwira hakurikiragaho Guhana (guhaana) byo gusezeranaho. Buri kipe yakoraga ku buryo itaha idafite umuntu wahawe ubute. Iyo habaga hari umuntu uburayemo; twaramusekaga tukamuririmbira tuti
"bukurayemo gitsima cyatose,
cyatoteye he?
mu gisafuriya...."

Ahaaa!icyo gihe kbera ko buri kipe yashakaga gutaha itarayemo ubute,wasangaga ababyeyi baza kuducyurana ingufu ngo tujye gukaraba ,turye hanyumaturyame!

Noneho ku wundi munsi ukurikiyeho akazaba ariwe utangira umukino yiruka ashaka uwo aha ubute.

Nagira ngo mbibutse ko aka gakino kakundwaga n'abana cyane. Wakwibaza uti akamaro k'uyu mukin0 kari akahe? Uyu mukono wari ufite akamaro kanini kuko watumaga abana bamenyera gkorera hamwe muri itsinda (group work) bigatuma igihe cyo gutangira ishuri kigera umwana umwana azi gushyira hamwe na bagenzi be no kugira ishyaka ryo guharanira inyungu z'ishyirahamwe,koperative, tutibagiwe no kubana neza muri sosiyete kuko aba yarabitojwe akiri muto.Burya umwana yibuka vuba kandi akurikiza cyane ibyo yize akiri muto kuruta ibyo yahawe akuze. Uzarebe,umwana muto n'umusaza,uzabagereranye uzambwira uwibuka vuba n'ugira amazinda. Burya niyo mpamvu bavuga ngo "umwana apfa mu iterura"cyangwa ngo "igiti kigororwa kikiri gito".Ntuzime amahirwe umwana wawe yo kwitoza kwikinira n'abandi kuko nubimubuza uzaba uri kumutoza umuco mubi wo kuzaba nyamwigendaho, uzaba uri kumwita Nzimenya, kandi uzifuza kubimukuramo bikugore cyane ndetse ntibigushobokere.






Dusobanukirwe n'amagambo amwe n'amwe
  • guhana (soma nko kuryama):gukoranaho mukina ubute
  • ubute: agakino k'abana bato bakina bakoranaho,ukoze kuwundi agahita yirka ahunga ngo atamwishyura
  • kuraramo ubute:kugendamo umwenda w'ubte.ni ukuvuga uburaranye aba atashye atabashije kwishyura uwamukozeho.

No comments:

Post a Comment

nturenze amagambo 40