make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Monday, March 21, 2011

WABYIHANGANIRA?

Twandikire kuri: magallican@hotmail.com>

Uramutse ukundanye n'umukobwa, mukamarana imyaka irenga itanu 5 mutegerje kuzabana,ariko akakwangira  gukorana imibonano mpuzabitsina n'umunsi n'umwe wabyifatamo ute?

Bamwe mu bakobwa mukundana nabo muri iki gihe ntibashobora gupfa kukwemerera ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Ngo baba bategereje ko muzabana da! Ikindi kandi ntibaba bashaka ko wamenya niba bakora ibyo bintu! Buri gihe iyo ubimubajije akubwira nabi cyane akakumvisha kandi ko niwongera kubimubaza muzahita mushwana burundu. Ibyo ni ukubeshya.

Saturday, March 12, 2011

Ibintu 10 biranga umugore mwiza

Twandikire kuri



TRUE LOVE NEVER ENDS



Mu nkuru zacu twabagejejeho ibintu biranga umugabo mubi ndetse n'ibiranga umugabo mwiza , twabagejejeho kandi ibintu 10 biranga umugore mubi, twifashishije igitabo 'Vivez Et Communiquez' ndetse n'urubuga rwa internet rw’ubugorozi kugirango tubagezeho izi nkuru zose. Reka noneho turebere hamwe bimwe mu biranga umugore mwiza.



Umugore arakenewe mu kurema umuryango. Ni nyina w’abana ushinzwe kubarera no kubaremamo imico myiza n’icyungo gihuza umugabo n’abaturanyi. Ni we rwego ubutunzi bunyuriraho ngo bugere ku bintu bifitiye akamaro umuryango n’abandi.



Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :



1. Yubaha Imana n’umugabo we;

2. Agira umwete ku mirimo myiza;

3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe;

4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi;

5. Amenya kubana neza n’abaturanyi;



6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza;

7. Azi kwifata mu magambo;

8. Yihanganira ubukene n’igihombo;

9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru;

10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we.



Abagore nk’abo ni bo bubaka ingo nziza kandi zikomeye.



“Umugore w’umutima wese yubaka urugo.”