make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Tuesday, March 22, 2011

Ibintu bitatu ugomba kwitwararika mu rukundo

Twandikire kuri: magallican@hotmail.com>






Kugira ngo urukundo rwanyu rugende neza, ndetse mwese musangire ibyishimo kandi mubane neza hari imico imwe n’imwe mugomba kureka kandi burundu.

1. Ntukaremereze utuntu duto

Niba umukunzi wawe akoze agakosa, ntugahite ubikuririza ngo bimere nk’aho yaciye inka amabere nk’uko bajya babivuga. Buri wese afite uburenganzira bwo gukosa, ikibi ni ukubigira akamenyero. Tuvuge, niba ajugunye imyenda hejuru y’uburiri akagenda atayizinze ngo ayisubize mu kabati, ntukamere nk’aho akoze ikindi kintu gikomeye ahubwo wowe jya umuruta uyifate uyizinge uyimusubirize mu kabati kandi ubikorane umutima mwiza utinuba, ni bwo nawe azakureberaho urugero kandi noneho ubutaha akabikora.
Niba akunda gukina imikino yo kuri teleiziyo nk’uko bigaragara ku ifoto, wowe ukaba utabikunda, ntukamurakarire; jya umureka yikinire, gusa umwereke ko wowe utabikunda. Uzaba ureba, ubutaha azajya aza abanze akubaze icyo ushaka kureba kuko ubushize yabonye ko umwihanganira kabone n’iyo wowe utabikunda, azabigirira ko ujya umuha amahoro maze nawe ayaguhe kandi yishimye.

2. Ntukamufatire ibihano kuri buri kantu kose akoze

Guhana umukunzi wawe kuri buri kantu kose akoze udakunda ntacyo bizafasha urukundo rwanyu, usibye guhora mwese murakaranya. Hari abantu bamwe babura icyo bakora iyo abakunzi babo bakoze ibintu batishimira bagahitamo kubashakira ibihano. Ibi bihano bishobora kuba kutavugana nabo mu gihe cy’iminsi ibiri cyangwa inarenze, gutaha bagahita biryamira yakuvugisha ukamusubiza nabi, kumuhisha ibintu bimwe uziko ajya akoresha bikakubangamira (nk’imikino ajya akina, ibitabo ajya asoma akakwima umwanya,) n’ibindi…
Burya akenshi birakubabaza, bikagushengura umutima, aho kugira ngo ubyitwaremo utyo, jya ugerageza kureba ibyiza akora, ugerageze kureba uruhande rwe rwiza kandi wumve ibyo biguhagije; ubundi uzaba ureba ukuntu bizamukora ku mutima agahinduka ubwe nta zindi mbaraga ushyizeho, kubera izo mbuto nziza wamwereye, witwara gutyo
.
3. Ntugahatirize

Hari igihe umukunzi wawe ashobora kugukorera ikosa, ukamubabarira ari nko kumwikiza, kubera ko wabuze uko ugira; akenshi ugahora ubyibuka cyangwa ugahora wumva usa n’umurwariye inzika, usa n’uwifuza nawe umunsi umwe kuzamwishyura iryo kosa yagukoreye, ukabona kuruhuka! Kenshi ugerageza no kubyikuramo bikakunanira neza neza, ukagerageza kwishyiramo ko wamubabariye kandi ko wishimanye nawe ariko wakwisuzuma ukumva urasa n’urimo kwibeshya. Sigaho kwirwaza umutima, rekera aho niba wumva byanze, nta tegeko ufite ryo kugumana nawe niba wumva urukundo rwari rubahuje rutagihari kuko ni ryo shingiiro ry’umubano wanyu. Gusa umwegere ubimubwire udahubutse, kuko burya iyo we akigukunda cyangwa se akaba atari abyiteguye biramuremerera cyane kumva ko umusezeye, ko utagishaka kubana nawe.
Mu rukundo, jya wirinda guhubuka no guhatiriza ngo ukore ibitakurimo ushaka kumushimisha, wirinde kandi no kumukomeretsa mu gihe ubimubwira kuko burya umuntu mwigeze kubana n’iyo mwatandukana, ntibiba ari byiza ko mutandukana nabi.Uretse n'ibitabo nifashishije nandika iyi nkuru, nanjye mfite experience kuko iyi ngingo ya gatatu yambayeho ku mukobwa nakundaga, nzabamenyesha inkuru ndende ubutaha

No comments:

Post a Comment

nturenze amagambo 40