: Yataye urwe afatwa yambaye ubusa iw’abandi
posted on Apr , 01 2010 at 11H 15min 04 sec viewed 2174 times
Uyu mugabo tutavuze izina atuye muri centre ya Cimerwa(BUGARAMA) mu Kagari ka SHARA, Umurenge wa MUGANZA ,Akarere ka RUSIZI, kuri uyu wa mbere yakozwe n’isoni ubwo byamenyekanye ko yinjiye umugore w’abandi ku manywa y’ihangu.
Uyu mugabo usanzwe uzwiho gusenya ingo z’abandi ngo mbere yo kujya gutera akabariro yabanje kujya ku kazi aho mu genzi we akorera mu rwego rwo kuneka ko ahuze, yewe ngo yanamuhaye ikiraka cyo kumukorera
urugi , nibwo yahise yigabiza urugo rwa mugenzi we imyenda ayitera ishoti ashoka iy’uburiri n’umugore utaruwe .
Amakuru dukesha abaturanyi b’urwo rugo rwigabijwe avuga ko uyu mugore utaramara amezi ane ashyingiwe na mbere akiri umukobwa ngo ashobora kuba yarasanzwe ari inshuti n’uyu mugabo.
Nyamugabo ariko ntabwo yageze neza ku ntego ye y’uwo munsi kuko ngo mugenzi we nyiri urugo yahise abagwaho mu cyumba bambaye uko bavutse, igihe ashatse gutabaza umugabo asaba imbabazi biranga , uwaciwe inyuma ati « Zana ifaranga ritubutse « , undi ati “ ntayo’’ biba bigiye hanze aratabaza nyamugabo baba bamutwaye kuri Polisi.
Nyuma y'umunsi umwe ariko, nyamugabo yaje kurekurwa ku mpamvu tutarabasha kumenya kugeza ubu.
No comments:
Post a Comment
nturenze amagambo 40