make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Friday, March 26, 2010

INTANGIRIRO

Nk'uko bizwi na buri wese,haba mu Rwanda cyangwa se no mu mahanga, umuco ugenda uhindagurika bitewe n'ibintu byinshi bitandukanye. umuco ushobora guhinduka bitewe n'aho igihugu cyangwa se agace runaka kagezemo,bishobora guterwa n'amateka igihugu cyagize, bishobora kandi guterwa n'ikigero cyangwa se icyiciro abaturage b'icyo gihugu baba bagezemo.

Kuri uru rubuga "TWARAHANYUZE" turahasanga imihindagurikire y'umuco w'abanyarwanda bitewe n'agace baherereyemo dore ko uturere twose atari ko duhuje umuco. Nubwo umuco w'abanyarwanda ari umwe muri rusange,ariko ugenda ubona itandukanirizo rinini mu migenzereze yabo ukurikije agace cyangwa se akarere .

Ikindi tuzibandaho nanone ni imihindagurikire y'umuco hakurikije ikigero cyangwa se icyiciro umuntu aba agezemo. Aha ndashaka kuvuga ko uko umuntu agenda akura, ni nako imigirire ye igenda ihinduka.Turabizi ko iyo umwana akura mu gihagararo no mu myaka,ni nako ibitekerezo byigira ejuru,aribyo bituma umuntu akura gashakisha uburyo bwo gutera imbere ndetse akagirira igihugu akamaro.

Ibyo byose hamwe n'ibindi byinshi birebana nuko twabayeho,imigenzereze yaturanze n'ibyo twanyuzemo nibyo tuzagenda tugarukaho mu nkuru zacu.

Iyi site se izamarira iki abakunzi bayo?

Akamaro k'uru rubuga ni nkak'isomo ry'Amateka (History) dusanzwe tuzi ryigwa mu mashuri yacu mu Rwanda ndetse n'ahandi hose ku isi. Gukurikirana inkuru zo kuri iyi site,bizadufasha kumenya ibihe na bimwe mu bikorwa by'abantu bo hambere,tuzamenya cyangwa se tuzibuka bimwe mubyaturangaga mu minsi ishize,tuziyibutsa imico n'imigenzereze yacu cyangwa se n'iya bakuru bacu, ibyo twakundaga n'ibyo twangaga,ibyadushimishaga n'ibyatubabazaga,... Ibyo byose bizatuma buri wese abasha kuvangura ikibi n'icyiza,amenye uko yashimisha mugenzi we akirinda no kumubabaza. Bityo twubake sosiyete nyarwanda izira amakimbirane,no kubangamirana,turangwe n'umuco uremwe n'indangagaciro zifite icyerekezo.

Ahasigaye ni ahanyu,
Mukurikirane n'ubushishozi kandi musangire n'abanyu ibikubiyemo.

Mbifurije Ikaze ku rubuga twarahanyuze.com

No comments:

Post a Comment

nturenze amagambo 40