make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Monday, March 21, 2011

AVANCE NI NGOMBWA KU BAKUNDANA?

Twandikire kuri: magallican@hotmail.com>

 
Muri iki gihe, hasigaye harateye ibyo bita "kurya avance" hagati y'abakundana. Nyamara abantu ntibabivugaho rumwe kuko bamwe babibona nk'ingeso mbi y'ubusambanyi abandi bakabifata nk'ibintu by'ingenzi hagati y'abakunadana.




Buri wese yibaza rero icyo yakorera umukunzi we kugira ngo barambane. Abenshi babikora kugira ngo bagaragarizanye urukundo rw'ukuri. Ariko se ni aho urukundo nyakuri rushingiye?

Dore bimwe mu bituma habaho Avance mu rukundo:

Ku ruhande rw'abahungu
  1. abahungu bamwe ntibemera ko abakobwa babakunda by'ukuri, bagafata rero imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso cyangwa igihango cy'urukundo hagati yabo.
  2. abahungu bamwe ntibaba bakunda mu byukuri abakobwa abenshi baba bishakira kwikemurira ibibazo byabo gusa, urukundo bakarugira urwitwazo.
  3. abahungu hafi ya bose basaba inshuti za bo kuryamana bibwira ko ngo uwo baryamanye adashobora kubakatira. (kubabenga)
  4. abenshi kandi babikora kugira ngo izo nshuti zabo zibone ako ari abagabo bafite icyo bashoboye kubirebana no Kubaka urugo (gutera akabariro)
  5. abenshi na none baba babiterwa n'ibiganiro bagiranga n'abandi bo mukigero kimwe (ikigare). ibyo ngira ngo nibyo nakwita "imitation"....


ku ruhande rw'abakobwa

  1. Bamwe bashobora kubiterwa no gutinya ko abakunzi babo babata
  2. Bamwe bibwira ko iyo baryamanye n'inshuti zabo ariho urukundo rurushaho gukomera
  3. Abenshi baba bagira ngo niho inshuti zabo zibakunda cyane (gushimisha abakunzi babo)
  4. bamwe babiterwa n'ibigare bagenderamo (social influence)
  5. Abenshi muri bo bafata imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso gikomeye cy'urukundo
  6. bakeka ko ariho barushaho kugirirwa ikizere n'abakunzi babo.
Ukuri kuri he?

Muby'ukuri ibyo byose bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma bitewe n'umuntu ku giti cye.

 Jye uko mbibona, hari ibintu twese tugenda tubona mu buzima ariko ugasanga tubyirengagiza cyane. Mu bushakashatsi bwanjye, nasanze umuntu muryamanye kabiri gatatu mutarabana mugeraho mugaharurukana umwe akazinukwa undi burundu. None se niba ukunda umuntu kubera ubwiza umubonaho, ukaba uzi neza ko ukwiyongera k'urukundo umufitiye guterwa n'uko hari ikintu cy'amatsiko umutezeha wumva wifuza kugeraho, nimumara kuryamana inshuro nawe utibuka, ni he uzaba usigaye kumureba?

Urukundo rw'ukuri ni urwihangana, abakundana bagategereza umunsi wa nyuma w'ubugaragu bwabo mu kinyarwanda niwo bita "umunsi du" cyangwa "Le Jour J" mu rurimi rw'igifaransa, "D Day"mu cyongereza!

Dore ibyishimo biba hagati yabategereje wa "munsi Du"






Inama nagira bashiki banjye ni ugukenga! Ntimwizere ba nyakubahwa banyu kuko abenshi hafi 90% baba bishakira hasi gusa ubundi agahita yiciraho ugaheba. Aha ni hamwe imanza z'abana batagira ba se bazwi zitanya imiryango, mayibobo zikagwira mu muhanda, kugumurwa, indushyi sinakubwira zikagwira nya musore yigaramiye dore ko we atajya abura uko yigira.

ndakubwiza ukuri ko iyo uryamanye n'umuhungu inshuro irenze imwe,ntabwo uba urimo wubaka urukundo ahubwo ubauri kurusenya. Icyakora kugira ngo umuhungu arusheho kukugirira ishyushyu, akomeze ndetse arusheho kugukunda, wowe mukobwa nakugira inama yo kumuha rimwe gusa.

ufite ukundi abizi yatanga ibitekerezo hepfo aha!






7 comments:

  1. Avance ni ngombwa pe! uzi ko umukobwa ashobora kukwima avance akagukorera byose bishoboka, mwatandukana akajya kubitanga ahandi wana!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mwa bakobwa mwe reka mbagire inama. Umuhungu ukunda uzajye umuha gake gashoboka. Umuhaye kenshi uko abishatse yaguhaga akakwanga. umukaniye burundu nabwo yajya ajya gushaka ahandi akemurira ikibazo

      Delete
    2. Ubwo se atampaye avance yaba ari umutako? mugomba kumenya ko dufite umubiri muzima kandi ukora neza so, mugomba gukundana, byaba ngombwa mukishimisha. ngira ngo uwo umuntu akunda nta cyo atamukorera ngo yishime.

      Delete
    3. murakoze cyane kugerageza kutugezaho ubutumwa bufasha benshi. guhuza ibitsina ku batarashakana mbona ku ruhande rumwe ningongwa bitewe n'uwo mukunda; niba ukundanye n'umukobwa runaka mbere y'uko mukundana wari ufite abandi bakobwa mwaryamanaga ntibyoroshye ko mwazajya kubana ataraguha igitsina.

      kurundi ruhande niba umuhungu atarigeze abikinishan noneho agakundana n'umukobwa icyo gihe rwose bishobora kumworohera guskakana n'uwo akunda batararyamana.

      Murakoze!

      Delete
    4. murakoze cyane kugerageza kutugezaho ubutumwa bufasha benshi. guhuza ibitsina ku batarashakana mbona ku ruhande rumwe ningongwa bitewe n'uwo mukunda; niba ukundanye n'umukobwa runaka mbere y'uko mukundana wari ufite abandi bakobwa mwaryamanaga ntibyoroshye ko mwazajya kubana ataraguha igitsina.

      kurundi ruhande niba umuhungu atarigeze abikinishan noneho agakundana n'umukobwa icyo gihe rwose bishobora kumworohera guskakana n'uwo akunda batararyamana.

      Murakoze!

      Delete
    5. Inyinshi mu nama zo mwatanze zirashukana.Inama nziza nagira Bashiki bacu ni 'UBUBANUTSA/KUBIMA'bagategereza wa munsi.Naho numuha rimwe,sha NTUSHOBORA KONGERA KWIFATA.Niba mbabesha muzagerageze ariko urumva uwagerageje ntacyo bizaba bikimumariye,ahubwo ni ugusigara ahangayitse yiruka ku muhungu kuko ahangayitse ko umuntu yahaye agiye kumwikata.Please,mubabwire bategereje D Day.

      Delete
  2. IJAMBO RY'IMANA RIRAVUGA NGO IMIBONANO UTARASHAKANA N'UMUNTU NI ICYAHA KANDI NIWIBESHYA UGAKORA IMIBONANO N'UMUHUNGU CYANGWA UMUKOBWA RIMWE GUSA MURI MURUKUNDO UZAMENYE KO ICYO GIHE AMAHIRWE YO GUSHAKANA ARI MAKE CYANE. RERO NIMWIHANGANE MWESE KUGEZA IGIHE MUZASEZERANIRA IMBERE Y'IMANA N'ABANTU. AHASIGAYE UMWAMI YESU ABAFASHE ABAHE SELF CONTROL.

    ReplyDelete

nturenze amagambo 40