make the world more beautifull than before

make the world more beautifull than before
Ntanga nta gahinda, nkakira nta gihunga, kuko nzi uwo ndi we n'icyanzanye ku isi

Sunday, April 25, 2010

Dufatanye Kwibuka abacu bazize Genocide

Genoside yakorewe abatutsi ni amarorerwa yababaje kandi agahekura Urwanda ndetse n’amahanga.

Ukwezi kwa Mata uyu mwaka, turibuka ku nshuro ya 16 genoside yakorewe abatutsi, ubwo miliyoni y’abagabo, abagore n’abana yicwaga mu minsi itarenze ijana. N’ubwo abanyarwanda biyemeje gushyira icyizere mu minsi iri imbere, ntabwo bigeze bibagirwa ibyabaye.

Mu Rwanda bateganyije kwibuka ku nshuro ya 16 kuva ku tariki ya 7 kugeza ku ya 13, bibuka abazize genoside y’Abatutsi bakanifatanya n’abarokotse. Ishyirahamwe Urukundo ry’abanyarwanda baba muri Norway , abandi banyarwanda batuye muri Norway ndetse n’inshuti tuzibuka hano muri Norway ku nshuro ya cumi ku tariki ya 11 Mata 2010. Kuri iyi blog, twabateguriye urubuga mushobora kwandikaho ibyo mufite ku mutima haba mu magambo asanzwe cyangwa se mu mivugo, mwibuka abigendeye, mwifatanya n’abarokotse, mubaha icyizera cyo kubaho. Ni muri urwo rwego tuzifatanya twese tukubahiriza abacu bagiye bazize Genoside y’Abatutsi. Ku mwihariko hano muri Norway, tuzashyiramo imbaraga zacu zose turwanya ingengabitekerezo ya genoside, abayipfobya ndetse n’abagarura ibitekerezo byo kutayemera.

Ku basomyi b’iyi blog bose, byadushimisha mugize icyo mutubwira kuri iyi blog kugirango turusheho kuyitunganya. Mwabyandika ku mwanya uteganyijwe hano hasi cyangwa mukatwandikira kuri e-mail:

masegallican@gmail.com

No comments:

Post a Comment

nturenze amagambo 40